Umuhanda Zindiro-Nyacyonga ni Nyabagendwa

Ku wa kane 13 Ukwakira 2016, Ikinyamakuru Imirasire cyasohoye inkuru ifite umutwe uvuga uti: ‟Umuhanda Zindiro-Nyacyonga ngo ingendo z'ibinyabiziga zahagaze‟, aho cyagaragaje amashusho yerekana uburyo uwo muhanda wangiritse ndetse ngo hakaba n'ikiraro cyacitse kuburyo imodoka zitabonaga aho zinyura.

Ku wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016, itsinda rigizwe n'umukozi ushinzwe umuhanda wa Zindiro-Masizi-Nyacyonga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA), Madamu Uwamahirwe Benilda, Umukozi ushinze itangazamakuru muri icyo Kigo Bwana Rwumbuguza Medard hamwe n'umukozi ushinzwe Ibikorwa Remezo mu Karere ka Gasabo, Bwana Kalisa Germain ryasuye umuhanda wari wavuzwe ko wangiritse kugira ngo wongere usanwe kandi ingendo zikomeze nkuko bisanzwe.

Iryo tsinda ryasanze umuhanda wa Zindiro-Masizi-Nyacyonga ari nyabagendwa kandi imodoka ndetse na moto ari urujya n'uruza, uretse ko hari ahagiye hangirika bidakabije. Ikiraro bavugaga ko cyangiritse ntabwo kigaragara kuri uwo muhanda.

Birashoboka ko uyu munyamakuru w'Imirasire wanditse iyi nkuru yaba yaritiranyije imihanda. Ikindi kigaragara n'uko iyo nkuru yanditswe umukozi ushinzwe uwo muhanda yaraye avuye kuwusura, kandi bikaba bigaragara ko nyuma y'uko uwo mukozi wa RTDA asura uwo muhanda nta mvura yongeye kugwa muri ako gace.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo mu ngengo y'Imari y'uyu mwaka 2016-2017 kikaba cyarashyize umuhanda wa Zindiro-Masizi-Nyacyonga kurutonde rw'imihanda iteganywa kuzubakwa no kwagurwa kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa.