Nyange: Ubuyobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA), bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uyu munsi, ubuyobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA), bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyange, mu karere ka Ngororero. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Bwana MANISHIMWE Canoth.

Uyu muhango, ukaba wabimburiwe no kuremera umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yahawe inka mu rwego rwo kumukangurira igicaniro. Abitabiriye kandi banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange, cyane cyane ahari kiliziya Gaturika, Paroisse ya Nyange.

Mu butumwa bwe, umuyobozi ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’imishinga muri RTDA, Bwana GIHOZA MIVUGO Francois yagize ati: “Nyange ni urwibutso, ni byo ariko nanone Nyange ni isomo, Nyange ni umuhamagaro wo kugira icyo dukora.” Yakomeje kandi ashima ubutwari bw'Inkotanyi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RTDA, Assoc. Prof. Leopold MBEREYAHO yibukije abari aho ko Jenoside yeteguwe, aho yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarateguwe, ishyirwa mu bikorwa n’abayobozi bari bariho icyo gihe, bafatanyije n’abayobozi b’amadini.”

Muri uyu muhango, umushyitsi mukuru akaba n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Bwana MANISHIMWE Canoth yashimiye ingabo zari iza RPA: “Turashimira ingabo zari iza RPA Inkotanyi, zarokoye abantu bahigwaga bazira uko baremwe. Aho umuntu wese yarari iyo yabonaga umusirikare wa RPA yariruhutsaga.”