RTDA mu bukangurambaga ku mutekano wo gutwara abantu n’ibintu mu mazi

| Created by Jimmy NSENGIMANA

Kuva tariki ya 13 Kanama 2024 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) ku bufatanye na Polisi y’Igihugu (RNP)/ Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, bakoze ubukangurambaga bugamije kubungabunga no guteza imbere umutekano wo gutwara abantu n’ibintu mu mazi mu gihugu hose, mu duce dukora ku mazi. 

Ubu bukangurambaga bwibanda cyane ku turere dufite ibiyaga n’imigezi nka Kivu, Ruhondo, Burera, Muhazi, Mugesera, Sake, Rweru, umugezi w’Akagera, Gashanga, Rumira, Gaharwa, Kirimbi, Mirayi, Cyohoha Nord, Cyohoha Sud, Rweru, Nasho, Cyambwe, Rwampanga, Kagese na Kidogo, aho bari kuganira kandi bakigisha abayobozi b’inzego z’ibanze, amakoperative akora ubwikorezi bwo mu mazi, ndetse n’abatwara abantu n’ibintu mu bwato muri ibyo bice bikora ku mazi.

Insanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga iragira iti: "Ubahiriza amabwiriza y'ubwikorezi bwo mu mazi, uramire ubuzima bwawe n'ubwa mugenzi wawe".

Muri ubu bukangurambaga, itsinda rigizwe n’abakozi ba RTDA hamwe na Polisi y’u Rwanda riri gushishikariza abatwara ubwato mu biyaga bitandukanye gushyira imbere ingamba zo gukumira impanuka mu mazi. Izi ngamba zirimo gukangurira abatwara ubwato guhora bambika abagenzi utwenda tw’ubwirinzi (Safety Jackets) tugenewe gutanga umutekano mu mazi, kandi bakatubambika tugafungwa neza kugira ngo turinde neza abagenzi. Ikindi bashishikarizwa ni ukwirinda gutwara ubwato banyoye ibisindisha, gusana ubwato igihe cyose kugira ngo butinjiza amazi, ndetse no kwirinda gupakira ubwato ibirenze ubushobozi bwabwo, haba ku bintu cyangwa abantu.

Ubu bukangurambaga bwatangiye ku itariki 13 Kanama 2024 burangira tariki 14 Ugushyingo, 2024, bwakorewe mu turere dukora ku biyaga n’imigezi harimo: Rusizi, Nyamasheke, Gasabo, Gicumbi, Karongi, Rutsiro, Rwamagana, Kayonza, Musanze, Rubavu, Gatsibo, Ngoma, Burera, Gakenke, Bugesera na Kirehe.

Mu biganiro n’abafite aho bahuriye n’ubwikorezi bwo mu mazi muri utu turere, hibanzwe cyane ku kwibutsa ko umutekano wo mu mazi ari inshingano ya buri wese, haba ku batwara ubwato, abayobozi b’inzego z’ibanze, ndetse n’abagenzi ubwabo.

(Itsinda rigizwe na RTDA na Polisi y'igihugu baganiriza abagenzi bagiye gutangira urugendo)

Inyungu z’ubu bukangurambaga ku mutekano wo mu mazi

Ubu bukangurambaga bugamije gukumira impanuka zikunze kugaragara mu bwikorezi bwo mu mazi, cyane cyane mu gihe abagenzi batambikwa utwenda tw'ubwirinzi cyangwa hakabaho kwirengagiza izindi ngamba z’umutekano zigenwa n’amategeko. Aho ubu bukangurambaga bumaze gukorwa, abayobozi n’abaturage bakomeje gushima iki gikorwa, bavuga ko cyari ngombwa kugira ngo hagabanywe kdi hirindwe impanuka, hakarushaho gushyirwaho ingamba zigamije kurinda ubuzima bw’abagenzi n’ibyabo mu ngendo zo mu mazi.

RTDA hamwe na Polisi y’u Rwanda bazakomeza ubu bukangurambaga mu gihugu hose, cyane cyane mu bice byegereye amazi, kugira ngo hubahirizwe neza amategeko agenga ubwikorezi bwo mu mazi ndetse hanongererwe ubushobozi ku banyamwuga bakora muri uru rwego. Ibi bizafasha kugera ku ntego z’igihugu zo kubaka urwego rw’ubwikorezi rwizewe kandi rutekanye, bityo abantu bashobore gukoresha ubwato nta mpungenge zo guhura n’impanuka zitunguranye.

              (Abitabiriye ubukangurambaga mu karere ka Rusizi)

Icyo ubu bukangurambaga buvuze ku bukungu n’iterambere

Usibye kuba ubu bukangurambaga bugamije gukumira impanuka mu mazi, binatuma ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu mazi bwizerwa n’abaturage ndetse n’abashoramari, by’umwihariko mu bikorwa by’ubucuruzi no gutwara ibicuruzwa. Ibi bizafasha mu iterambere ry’ubucuruzi buva cyangwa bujya mu bice byegereye amazi, ndetse bigabanye igiciro cyo gutwara ibicuruzwa.

Ubukangurambaga ku mutekano w’ingendo zo mu mazi, ni icyemezo cyiza gishimangira icyerekezo cy’igihugu cyo gushyira imbere iterambere rirambye no kwita ku mutekano w’abaturage, hagamijwe guteza imbere imikorere inoze mu bwikorezi bwo mu mazi mu Rwanda.