RTDA yarangije imirimo yo kubaka imihanda y’imigenderano n’ubuhahirane (Feeder Roads) mu karere ka Nyaruguru
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA), cyarangije 100% imirimo y'icyiciro cyo kubaka imihanda y'imigenderano n'ubuhahirane, izwi nka Feeder roads, ireshya na 70.78 Km mu karere ka Nyaruguru.

Iyi mihanda ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage b’aka karere ndetse n’ubukungu bwako muri rusange, aho izafasha mu bikorwa bitandukanye by’ingenzi.
Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru bazajya babasha kugeza umusaruro wabo ku nganda mu buryo bwihuse kandi buboroheye. Ibi bizongera umusaruro winjiza amafaranga ndetse binateze imbere imibereho y’abaturage.
Iyi mihanda yubatswe izorohereza kugeza ku masoko ibikomoka ku mashyamba, birimo imbaho n’amakara, bityo ubucuruzi bwabyo bukomeze gutera imbere. Kuba iyi mihanda yarubatswe, bizafasha mu kurema imikorere mishya n’ibikorwa by’ubucuruzi bishya mu duce inyuramo, bityo bitume abaturage babona amahirwe mashya yo kwiteza imbere.

Abaturage bazajya babasha kugera ku masoko, ku mashuri ndetse no ku mavuriro mu buryo bwihuse, bworoshye kandi butekanye. Ibi bizafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubona serivisi z’ingenzi.
Uyu mushinga wo kubaka imihanda y’imigenderano n’ubuhahirane (Feeder roads), ni umushinga ushyirwa mu bikorwa mu turere twa Nyaruguru, Nyabihu, Nyagatare, Gatsibo, Gakenke na Rutsiro, ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi.